Get the latest delivered to your inbox
Privacy Policy

Now Reading

SC Johnson Inoza uburyo bwo guhabwa ubuvuzi biciye mu Bafatanyabikorwa bakorana na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda

Uburyo Abafatanyabikorwa bakoresha butigeze bubaho mbere bunoza imitangire ya serivise z’ubuzima muri Leta, bugena ubukangurambaga ku birebana na Malariya

SC Johnson Inoza uburyo bwo guhabwa ubuvuzi biciye mu Bafatanyabikorwa bakorana na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda

Uburyo Abafatanyabikorwa bakoresha butigeze bubaho mbere bunoza imitangire ya serivise z’ubuzima muri Leta, bugena ubukangurambaga ku birebana na Malariya

Published 07-11-18

Submitted by SC Johnson

Kuri miliyoni z’abantu batuye muri Afurika y’Uburasirazuba bwo hagati, ibyago byo kwandura malariya ni ikintu gihangayikishije abantu buri munsi. Nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (WHO) ribivuga, Abantu bagera kuri 90 ku ijana mu Rwanda bugarijwe n’indwara ya malariya.[1] Kugira ngo dufashe kurinda abantu ibyago byo kwandura no gukemura ibindi bibazo birebana n’ubuzima bw’abaturage, SC Johnson yatangaje uyu munsi ubufatanye yagiranye na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda n’Umuryango wita ku Buzima mu Rwanda mu gushyiraho ingamba ku rwego rw’igihugu zo kongera uburyo bwo guhabwa ubuvuzi bwibanze bubaka posite de Sante 10 nshya hirya no hino mu gihugu.

“Muri ubu bufatanye hagati ya Leta n’abikorera, dushobora gufasha Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kunoza uburyo bwo guhabwa ubuvuzi no gukuraho zimwe mu mbogamizi zihari zirebana n’ubuzima, harimo malariya, guha serivisi nziza abaturage,” nk’uko Fisk Johnson, Umukuru akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya SC Johnson abivuga. “SC Johnson ni indashyikirwa mu bushakashatsi burebana n’imibu kandi twitangira gukumira icyahungabanya ubuzima bwiza bw’abaturange ku bw’umwihariko giturutse ku ndwara itewe n’umubu.”

Gahunda y’imyaka ine izafasha gukemura ibibazo byinshi birebana n’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda, harimo malariya, SIDA, kuboneza urubyaro, kubona amazi meza n’imirire nyiza. Ku birebana na malariya, mu byo iki gikorwa twiyemeje kigamije harimo gushyiraho ku rwego rw’igihugu ibipimo ngenderwaho mu gukemura ikibazo cy’indwara ziterwa n’umubu no gushyiraho ibipimo ngenderwaho byizewe kandi bihamye ku birebana n’imiti yica udukoko. Ibipimo ngenderwaho ku rwego rw’igihugu bizibanda mu gukwirakwiza no gukoresha mu gihugu no ku bantu ku giti cyabo imiti yica imibu, kimwe no gushishikariza abantu guhindura bakagira imyitwarire myiza ituma bagabanya ku buryo bufatika indwara ziterwa n’umubu.

Muri rusange, uku gukorana bizahuriza hamwe abayobozi bo mu bikorera, bo mu mashuri n’abo mu buvuzi hamwe na Leta kugira ngo bubake inzego zihamye zo kubungabunga ubuzima. Kubaka posite de Sante bizagabanya ku buryo bufatika igihe cyatakaraga ku rugendo tugereranyije icyo gihe kikava ku amasaha 3 kikagera ku minota 30 y’urugendo Umunyarwanda akora ajya gushaka aho yivuriza. Posite de sante n’ushinzwe gahunda y’ubukangurambaga bazagenzurwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda n’Umuryango wita ku Buzima mu Rwanda mu bufatanye na SC Johnson.

“Izo posite de sante icumi zizadufasha gutanga ubuvuzi bukenewe cyane zegereye bya hafi abaturage bugarijwe kurusha abandi,” nk’uko Dr cg Muganga Diane Gashumba, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda yabivuze. “Ibi bizafasha kunoza serivisi z’ubuzima zikorerwa umuryango muri rusange kandi bihite bikemura imbogamizi ubuvuzi buhanganye nazo muri rusange, nk’indwara ya malariya,hirya no hino mu gihugu.”

Kwiyemeza gukorana n’abaturage benshi ku rwego rwo hasi

Mu myaka irenga makumyabiri, SC Johnson yatanze ibisubizo bifasha abaturage kwinjiza inyungu kugira ngo bazamure imibereho yabo kandi ikabaha uburyo buboneye bwo kugera ku buzima bwiza kurushaho ku baturage miliyari 4 ari bo benshi bagize urwego rw’ibanze mu bukungu bw’isi. Muri ibyo harimo kugira uruhare no gutanga serivisi zigenewe kurinda indwara ziterwa n’umubu. Mu gukwirakwiza imiti yayo y’indashyikirwa mu kurwanya imibu itera indwara ku buryo burushijeho kwaguka mu baturage bo mu cyaro, SC Johnson igamije kugabanya ku ijana umubare w’abarwayi ba malariya,nk’uko ubushakashatsi bwewrekanye ko gukoresha imiti yica imibu ishobora kugabanya abarumwa na yo kandi ikagabanya umubare w’abarwayi bashya bandura iyo ndwara.

Byongeye, SC Johnson yagize uruhare kandi iyobora ibikorwa bitandukanye bifasha imiryango kubona imiti ya SC Johnson no kubona uburyo buboneye bwo kugera ku buzima buzira umuze harimo:

  • Gukorana mu ikipe imwe na Coca-Cola Co., Solarkiosk n’Umuryango wita ku Buzima mu Rwanda muri 2017 nka kimwe mu bigize gahunda ya EKOCENTER. Iyi gahunda itanga amazi meza yo kunywa, isuku n’isukura, ingufu z’imirasire y’izuba n’itumanaho ry’inziramigozi (wireless) ku bitabiriye. Ibigo ni ingero z’icyitegererezo muri icyo gikorwa, bikorwa na operateri b’abagore, bakora ubucuruzi bw’ibicuruzwa by’ibanze harimo OFF!® amavuta y’amazi akumira imibu, Baygon® utuzingo dutanga umwotsi wirukana imibu na KIWI® y’umuti wo gusiga inkweto. Vuba aha, ibigo by’inyongera bya EKOCENTERS byafunguye imiryango muri Vietnam.
  • Ubufatanye n’Ikigo cya Cornell University mu birebana n’Umushinga ukora ku rwego rw’isi mu buryo burambye muri 2012 watangije Karabu y’Icyitegererezo ya WOW™ muri Ghana kugira bagerageze inzira nshya zo gufasha umuryango kugabanya indwara ya malariya mu buryo bw’icyitegererezo mu gikorwa kibyara inyungu mu kugeza imiti yica imibu mu miryango yo mu cyaro. Icyavuye muri izo mbaraga cyafashije abasanzwe binjiza amafaranga make mu bikorwa byo kwita ku buzima mu ngo zabo no mu miryango yabo.
  • Inyigo yakozwe muri 2010 na Fondasiyo ya Bill & Melinda Gates yagaragaje akamaro k’imiti yica imibu ahantu hagari mu kurwanya imibu itera malariya mu gace ka Sumba, muri Indonesia.
  • Iyo porogaramu yatewe inkunga mu gihe cy’imyaka itatu yangiye muri 2002 itangizwa n’Umuryango Wita ku bana no ku Miryango witwa Healthy Children, Healthy Homes™ muri Afurika y’Epfo yageze ku bantu barenga miliyoni 1 ibaha amakuru y’uko umuntu yakwirinda malariya.

Ukeneye amakuru arambuye kuri SC Johnson n’imbaraga ishyira mu bikorwa biharanira imibereho myiza yihaye nk’inshingano, wasura urubuga rw’iyo sosiyete kuri FacebookTwitter cyangwa kuri aderesi ya www.scjohnson.com.

###

Aderese:

SC Johnson Global Public Affairs

USPublicAffairs@scj.com

262-260-2440

Ku birebana na SC Johnson
SC Johnson ni sosiyete y’umuryango yihaye mu gihe kirekire inshingano ihamye yo kugeza aho abantu bakorera akazi, ahakikije abantu, no mu baturage aho ikorera, imiti mishya ifite ubuzirangenge buhebuje itandukanye n’imenyerewe, y’indashyikirwa. Iyo sosiyete ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni imwe mu nganda zo mu rwego rwo hejuru zikora imiti ikoreshwa mu isuku n’imiti ikoreshwa mu guhinika mu ngo, ikoreshwa mu gusukura umwuka, ikoreshwa mu kwica udukoko twangiza n’ikoreshwa mu gufata neza inkweto, kimwe n’imiti abanyamwuga bifashisha. Ubwoko bw’ibicuruzwa buzwi cyane ishyira ku isoko ni GLADE®, KIWI®, OFF!®, PLEDGE®, RAID®, SCRUBBING BUBBLES®, SHOUT®, WINDEX® na ZIPLOC® muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no hakurya y’aho, n’ibicuruzwa icuruza hanze ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika harimo AUTAN®, TANA®, BAMA®, BAYGON®, BRISE®, KABIKILLER®, KLEAR®, MR MUSCLE® na RIDSECT®. Ni sosiyete imaze imyaka 132, ifite umutungo ungana na miliyari $10 mu bicuruzwa byayo, ikagira abakozi bakabakaba 13,000 ku isi kandi igacuruza ibicuruzwa byayo ikoresheje ikoranabuhanga muri buri gihugu hirya no hino ku isi. www.scjohnson.com

SC Johnson Logo

SC Johnson

SC Johnson

SC Johnson is a family-owned and managed business dedicated to innovative, high-quality products, excellence in the workplace and a long-term commitment to the environment and the communities in which it operates. Based in the USA, the company is one of the world's leading manufacturers of household cleaning products and products for home storage, air care, and insect control.

 

It markets well-known brands such as GLADE®, OFF!®, PLEDGE®, RAID®, SCRUBBING BUBBLES®, SHOUT®, WINDEX® and ZIPLOC® in the U.S. and beyond, with brands marketed outside the U.S. including AUTAN®, BAYGON®, BRISE®, KABIKILLER®, KLEAR®, and MR. MUSCLE®. The 125-year-old company, with more than $8 billion in sales, employs approximately 12,000 people globally and sells products in virtually every country around the world. www.scjohnson.com

More from SC Johnson

Join today and get the latest delivered to your inbox